Koperative DUKUNDE KAWA MUSASA iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Gakenke ho mu Murenge wa Ruli, irifuza gutanga akazi ku bakozi babiri (2), ku myanya ikurikira:

Umwanya wa 1. Umukozi Ushinzwe Ikaragiro ry’Amata (MCC Coordinator)
Ibyo agomba kuba yujuje:

  • Kuba ari umunyarwanda;
  • Kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza (A1 cg A0) m’Ubumenyi n’ubuziranenge bw’ibiribwa (Food science or food biotechnology)
  • Kuba afite uburambe mu kazi nibura hejuru y’imyaka ibiri (2) mu nganda z’ibiribwa, bikaba akarusho ari ikaragiro ry’amata.
  • Kuba ari Inyangamugayo, afite ubushobozi bwo kuyobora abandi
  • Kuba azi neza gukoresha mudasobwa n’ikoranabuhanga
  • Kuba atarengeje imyaka 40 y’amavuko
  • Kuba yemera kuba hafi y’akazi
  • Kuba azi neza kuvuga no kwandika icyongereza n’ikinyarwanda
  • Kuba afite uruhushya rwo gutwara moto (valid driving license-Category A) byaba ari akarusho.

Umwanya wa 2. Umucungamali wungirije (Assistant accountant)
Ibyo agomba kuba yujuje:

  • Kuba ari umunyarwanda;
  • Kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza (A0) mu icungamali; ibaruramari,; icungamutungo (accounting, finance or management)
  • Kuba afite uburambe mu kazi nibura hejuru y’imyaka ibiri (2) ku mwanya w’icungamali
  • Kuba ari Inyangamugayo,
  • Kuba azi neza gukoresha mudasobwa n’ikoranabuhanga
  • Kuba atarengeje imyaka 40 y’amavuko
  • Kuba azi neza kuvuga no kwandika icyongereza n’ikinyarwanda

Ibisabwa mu gusaba aka kazi:

  1. Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi wa koperative
  2. Umwirondoro wuzuye uherekejwe n’inyandiko z’abantu batatu (3) bakuzi neza (Curriculum Vitae with at least 3 professional references),
  3. Fotokopi y’Indangamuntu;
  4. Kopi y’impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi
  5. Kuba afire urupapuro rw’umukoresha we wa nyuma.

Dosiyè zuzuye neza isaba akazi igomba kuba yagejejwe ku biro bya koperative bitarenze taliki ya 30/Kanama/2024 saa kumi nimwe z’umugoroba (17h00) zuzuye. Ushobora kandi kohereza inyandiko zisaba akazi muburyo bw’ikoranabuhanga, kuri musasacoffee@yahoo.fr na copy kuri ernest@dukundekawa.rw, ukavuga neza umwanya usaba ahandika impamvu (subject). Umunsi uteganijwe w’ibizamini kubujuje ibisabwa bazamenyeshwa kuri telefoni yabo ngendanwa.

Bikorewe i Ruli, kuwa 17 Kanama 2024

MUBERA Celestin
Perezida wa Koperative Dukunda Kawa Musasa

JOIN OUR WHATSAPP COMMUNITY:

https://chat.whatsapp.com/K3VKiwrHWs972qUAkuojGW

 Whatsapp Channel:

https://whatsapp.com/channel/0029VaiMgtN7YScy8OHyoI20

JOIN OUR WHATSAPP GROUP:

https://chat.whatsapp.com/I4QLanFQ1rU532nZywWlZ9

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here