Koperative DUKUNDE KAWA MUSASA iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Gakenke ho mu Murenge wa Ruli, irifuza gutanga akazi ku bakozi babiri (2), ku myanya ikurikira:
Umwanya wa 1. Umukozi Ushinzwe Ikaragiro ry’Amata (MCC Coordinator)
Ibyo agomba kuba yujuje:
- Kuba ari umunyarwanda;
- Kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza (A1 cg A0) m’Ubumenyi n’ubuziranenge bw’ibiribwa (Food science or food biotechnology)
- Kuba afite uburambe mu kazi nibura hejuru y’imyaka ibiri (2) mu nganda z’ibiribwa, bikaba akarusho ari ikaragiro ry’amata.
- Kuba ari Inyangamugayo, afite ubushobozi bwo kuyobora abandi
- Kuba azi neza gukoresha mudasobwa n’ikoranabuhanga
- Kuba atarengeje imyaka 40 y’amavuko
- Kuba yemera kuba hafi y’akazi
- Kuba azi neza kuvuga no kwandika icyongereza n’ikinyarwanda
- Kuba afite uruhushya rwo gutwara moto (valid driving license-Category A) byaba ari akarusho.
Umwanya wa 2. Umucungamali wungirije (Assistant accountant)
Ibyo agomba kuba yujuje:
- Kuba ari umunyarwanda;
- Kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza (A0) mu icungamali; ibaruramari,; icungamutungo (accounting, finance or management)
- Kuba afite uburambe mu kazi nibura hejuru y’imyaka ibiri (2) ku mwanya w’icungamali
- Kuba ari Inyangamugayo,
- Kuba azi neza gukoresha mudasobwa n’ikoranabuhanga
- Kuba atarengeje imyaka 40 y’amavuko
- Kuba azi neza kuvuga no kwandika icyongereza n’ikinyarwanda
Ibisabwa mu gusaba aka kazi:
- Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi wa koperative
- Umwirondoro wuzuye uherekejwe n’inyandiko z’abantu batatu (3) bakuzi neza (Curriculum Vitae with at least 3 professional references),
- Fotokopi y’Indangamuntu;
- Kopi y’impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi
- Kuba afire urupapuro rw’umukoresha we wa nyuma.
Dosiyè zuzuye neza isaba akazi igomba kuba yagejejwe ku biro bya koperative bitarenze taliki ya 30/Kanama/2024 saa kumi nimwe z’umugoroba (17h00) zuzuye. Ushobora kandi kohereza inyandiko zisaba akazi muburyo bw’ikoranabuhanga, kuri musasacoffee@yahoo.fr na copy kuri ernest@dukundekawa.rw, ukavuga neza umwanya usaba ahandika impamvu (subject). Umunsi uteganijwe w’ibizamini kubujuje ibisabwa bazamenyeshwa kuri telefoni yabo ngendanwa.
Bikorewe i Ruli, kuwa 17 Kanama 2024
MUBERA Celestin
Perezida wa Koperative Dukunda Kawa Musasa
JOIN OUR WHATSAPP COMMUNITY:
https://chat.whatsapp.com/K3VKiwrHWs972qUAkuojGW
Whatsapp Channel:
https://whatsapp.com/channel/0029VaiMgtN7YScy8OHyoI20
JOIN OUR WHATSAPP GROUP:
https://chat.whatsapp.com/I4QLanFQ1rU532nZywWlZ9