SACCO NGWINO UREBE MURUNDI
AKARERE KA KARONGI
UMURENGE WA MURUNDI
TEL: 0788298000 / 0784351988
Email: saccongwinourebe2@gmail.com
ITANGAZO RY’AKAZI
Ubuyobozi bwa SACCO NGWINO UREBE MURUNDI iherereye mu Karere ka Karongi Umurenge wa Murundi buramenyesha ababyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko bwifuza gutanga akazi k’umwanya w’Umucungasanduku (Cashier).
Usaba akazi agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari Umunyarwanda.
- Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire.
- Kuba atarakoze in’nkiko.
- Kuba afite impamyabumenyi ya A2 mu ibaruramari (Accounting) n’ibindi bifitanye isano nabyo.
- Kuba atarengeje imyaka 40 y’amavuko.
- Kuba azi gukoresha Mudasobwa Word na Excel.
- Kuba azi kuvuga no kwandika Icyongereza n’Igifaransa.
- Kuba yiteguye guhita atangira akazi.
- Kuba yarakoze mu bigo by’imari byaba ari akarusho.
Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi wa SACCO NGWINO UREBE MURUNDI, Fotokopi y’impamyabumenyi yemejwe n’umukono wa Noteri, Umwirondoro wuzuye (CV), na Fotokopi y’indangamuntu.
Dosiye yuzuye igezwa ku Cyicaro cya SACCO NGWINO UREBE MURUNDI mu biro by’Umucungamari mumasaha y’akazi. Umunsi wa nyuma wo kwakira dosiye ni kuwa 18/12/2024 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).
Bikorewe i Murundi kuwa 10/12/2024
NIYOMWUNGERI Esdras
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya SACCO NGWINO UREBE MURUNDI
JOIN OUR Whatsapp Community:
https://chat.whatsapp.com/K3VKiwrHWs972qUAkuojGW
FOLLOW OUR Whatsapp Channel:
https://whatsapp.com/channel/0029VaiMgtN7YScy8OHyoI20
JOIN OUR WHATSAPP GROUP:
https://chat.whatsapp.com/EddEVlLpYpDGb3sw1SZWfm
YouTube Channel:
https://www.youtube.com/@kigalitrace
LinkedIn:
https://www.linkedin.com/company/kigalitrace
Telegram:
https://t.me/+TxzWpjDZ8DNlNmFk
Twitter: