SACCO NGWINO UREBE MURUNDI
AKARERE KA KARONGI
UMURENGE WA MURUNDI
TEL: 0788298000 / 0784351988
Email: saccongwinourebe2@gmail.com

ITANGAZO RY’AKAZI
Ubuyobozi bwa SACCO NGWINO UREBE MURUNDI iherereye mu Karere ka Karongi Umurenge wa Murundi buramenyesha ababyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko bwifuza gutanga akazi k’umwanya w’Umucungasanduku (Cashier).

Usaba akazi agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari Umunyarwanda.
  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire.
  • Kuba atarakoze in’nkiko.
  • Kuba afite impamyabumenyi ya A2 mu ibaruramari (Accounting) n’ibindi bifitanye isano nabyo.
  • Kuba atarengeje imyaka 40 y’amavuko.
  • Kuba azi gukoresha Mudasobwa Word na Excel.
  • Kuba azi kuvuga no kwandika Icyongereza n’Igifaransa.
  • Kuba yiteguye guhita atangira akazi.
  • Kuba yarakoze mu bigo by’imari byaba ari akarusho.

Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi wa SACCO NGWINO UREBE MURUNDI, Fotokopi y’impamyabumenyi yemejwe n’umukono wa Noteri, Umwirondoro wuzuye (CV), na Fotokopi y’indangamuntu.

Dosiye yuzuye igezwa ku Cyicaro cya SACCO NGWINO UREBE MURUNDI mu biro by’Umucungamari mumasaha y’akazi. Umunsi wa nyuma wo kwakira dosiye ni kuwa 18/12/2024 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).

Bikorewe i Murundi kuwa 10/12/2024

NIYOMWUNGERI Esdras
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya SACCO NGWINO UREBE MURUNDI

JOIN OUR Whatsapp Community:

https://chat.whatsapp.com/K3VKiwrHWs972qUAkuojGW

FOLLOW OUR Whatsapp Channel:

https://whatsapp.com/channel/0029VaiMgtN7YScy8OHyoI20

JOIN OUR WHATSAPP GROUP:

https://chat.whatsapp.com/EddEVlLpYpDGb3sw1SZWfm

YouTube Channel:

https://www.youtube.com/@kigalitrace

LinkedIn:

https://www.linkedin.com/company/kigalitrace

Telegram:

https://t.me/+TxzWpjDZ8DNlNmFk

Twitter:

https://x.com/KigaliTrace

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here